ITANGAZO RYA BOURSE ZO KUJYA KWIGA KAMINUZA MU GIHUGU CYA TURKEY.
Ubuyobozi bukuru bwa Rwanda Muslim Community (RMC) bunejejwe no kumenyesha abayisilamu bose ko k’ Ubufatanye n’Inama Nkuru y’ Uburezi mu gihugu cya Turukiya hari gahunda yo gusabira abujuje ibisabwa burses zo kujya kwiga Kaminuza mu gihugu cya Turukiya ku rwego rwa Bachelor’s degree mu mashami ya Medical Science, Nursing, Engineering na business administration. Izo buruse zizasabirwa abarangije kwiga amashuri yisumbuye mu mashami akurikira:
Abifuza gusabirwa izo buruse bagomba kuba bagejeje dosiye zabo mu biro bikuru bya RMC binyuze kuri email yitwa rwandamuslimcscholarship@gmail.com bitarenze kuwa Mbere tariki 08/09/2025 I saa 15h00 z’ igicamunsi. Dosiye zabo zigomba kuba zigizwe n’ ibi bikurikira:
1. Ibaruwa yandikiwe Nyakubahwa Mufti w’ u Rwanda isaba guhabwa buruse ndetse inagaragaza ishami yifuza kwigamo
2. Fotokopi y’impamyabumenyi y’ amashuri yisumbuye iriho umukono wa Notaire
3. Fotokopi z’indangamanota z’imyaka ya S4, S5 na S6 ziriho umukono wa Noteri
4. Fotokopi y’ indangamuntu cyangwa se passport n’ icyemezo cy’ amavuko kigaragaza ko usaba buruse atarengeje imyaka 25 y’ amavuko
5. Icyemezo cya Imam w’ Umusigiti abarizwaho kigaragaza ko ari indakemwa mu mico n’ imyifatire
.6. Form yujujwe neza iri ku mugereka w’ iri tangazo.
Icyitonderwa:
• Dosiye y’ usaba igomba kuba ihurijwe hamwe kandi iri muri PDF. Dosiye yoherejwe mu bundi buryo, ntizahabwa agaciro.
• Bijyanye n’ umubare w’ abazasabirwa buruse, abazatoranywa ni abazaba bafite amanota menshi kurusha abandi. Ku bindi bisobanuro mwabaza kuri izi nomero za terefoni zikurikira: 0795449980.
Muhorane Amahoro n’ Imigisha by’ Imana.